IJAMBO RY'IMANA Luk 11.35 "Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima". UBUSOBANURO Hari bamwe bibwira yuko iyo umuntu yakiriye agakiza bidashoboka ko yasubira inyuma ngo akavemo. muri make bakavuga ko gukizwa rimwe biba bihagije ubundi akiberaho. Birengagiza ko bakwiye kuba maso kugira ngo babashe kurinda agakiza bahawe nta ruhare babigizemo. Tit 2.11 "Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, 12 butwigisha kureka kutubaha Imana no kugendera mi irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none". Uyu murongo urabigaragaza UBUNTU twagiriwe butaduha uburenganzira bwo gukora ibyaha. Ahubwo bwaduhinduriye ubuzima kubemeye kwakira ubwo buntu ariko KWIZERA YESU KRISTO. Abef 5.8 " Kuko imbuo z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri". Hano Paulo yashakaga kugaragaiza abibaza iby'umucyo ibyo ari byo ariko asobanura avuga ko ari ingeso nziza. Mwibuke ko Yesu yadusa...